Ibyo byatumye nanjye ndushaho kumenyana birushijeho na Seraphine akanyisanzuraho nanjye bikaba uko.
Seraphine nawe yaje gushaka umugabo, aramutwereka turamushima tuba
inshuti cyane kuburyo ubunani bumwe twaburiraga iwabo ubutaha tukaburira
iwacu. Seraphine yabaye inshuti yanjye y'umwihariko kuko bitewe nuko
Josée amwizera cyane, iyo nabaga nashwanye na Josée nabwiraga Seraphine
akansabira imbabazi kandi Josée akazimpa. Umunsi umwe nashwanye na Josée
kandi nkumva amakosa ari aye ariko Josée yanga kwemera amakosa, nibwo
nahamagaye Seraphine ngo aze musobanurire ikibazo nagiranye na Josée
noneho yumve uri mumakosa kygira ngo nyiramakosa asabe imbabazi. Ubwo
Josée yaraje asanga Seraphine adahari aba yicaye amutegereje, hagwa
imvura nyinshi cyane biba ngombwa ko negera Seraphine cyane kugira go
yumve ibyo mvuga. Seraphine yahise atangira kunkorakora nanjye
kwihangana birananira nashidutse byarangiye. Imvura ihise Seraphine
yahise yitahira nanjye nsigara numva ndi kwicuza, bucyeye Seraphine
arampamagara ngo ibyabaye byaramuryoheye none arashakako twongera
tukabikora.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire