jeudi 20 mars 2014

Umugore dukorana yambereye ikigusha none byatumye ngiye kwisenyera... Mbigenze nte?

"Muraho nshuti zuru rubuga. Nifuje kubagezaho ikibazo nahuye nacyo ngo mungire inama. Ndi umugabo ndubatse mfite umugore tumaranye imyaka 20 n’abana batanu ariko nashatse nkiri muto kuko nashatse umugore mfite imyaka 20 we andusha umwaka kuko yari afite imyaka 21.
Nabaye umugabo nkomeza urugo rwanjye ndarwubaka rurakomera ariko mu minsi ishize naje guhura n’ikigeragezo cy’umugore wasabye akazi aho nkora, aza yiyemeje kunkura mu byanjye.Yaraje aranyibasira arankunda nanjye numva ntibinguye nabi.
Tugasohokana mu bubari no mu mupira ariko aho naje kubona bitereye impungenge ni uko ibyo twakoraga byose yashakaga gusa nk’ubimenyesha umugore wanjye w’isezerano bituma umugore wanjye bimuhungabanya.
Ubwo mu rugo hatangiye kuza amahane ariko kuko umugore wanjye yihangana cyane yabyitwayemo neza. Uwo wundi akamushotora aho bahuriye yaba mu muhanda cyangwa hehe akamutuka akamwumvisha ko twabyaranye n’ibindi byinshi abeshya.
Nagirango mungire inama, amakosa narayakoze mera nk’uhararana nawe ariko ndagisha inama y’ukuntu ubu namucikaho kuko sinshaka kwisenyera urugo. Murakoze" 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire